Ikinyamakuru TIME cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashyize minisitiri w'Ubuzimma w'u Rwanda , Dr. Sabin Nsanzimana mu rutonde rw'abantu 100 bavuga rikijyana ki isi (TIME 100 MOST INFLUENTIAL OF 2025). Uru tutonde ruri mu zikomeye ku isi, rutangazwaho abantu bafite uruuhare rugaragara mu mpinduka zigaragara mu buzima, ubukungu, ikoranabuhanga umuco n'ubuyobozi bw'isi muri rusange.
Dr. Sabin Nsazimana, uzwi nk'umwe mu mpuguke z'abanyarwanda zigaragaza ubwitangee n'ubuhanga mu rwego rw'ubuvuzi, yamenyekanye cyane ubwo u Rwanda rwahanganaga n'icyorezo cya Covid-19. Yagize uruhare rukomeye mu gucunga no guhangana n'iki cyorezo, atanga icyizere n'imiyoborere ifite icyerekezo mu gihe isi yose yari mu rungabangabo.
Yatangiye imirimo ye nk'umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubuzima (RBC), Aho yayoboye gahunda nyinshi z'ubuzima zirimoizo kurwanya indwara zandura nka SIDA na Hepatite. Nyuma yaho, yagizwe umuyobozi w'ibitaro bikuru bya kaminuza ya Butare (CHUB), mbere yo kwimikwa mu 2022 nka minisitiri w'ubuzima' mu gihe u Rwanda rwari ruri gusohoka u bihe bikomeye by'icyorezo cya COVID-19.
Ikinyamakuru TIME dukesha iyi nkuru cyavuze ko kimwe mu byashingiweho mu kumushyira kuri uru rutonde ari uruhare yagize mu guhangana na n'indwara yya Marburg, yagaragaye mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Ku buyozi bwe Minisiteri y'ubuzimma yagaragaje uburyo bwo guuhangana n'iki cyorezo ku rwegorwo hejuru, bituma gicika mu gihe gito kandi kidatejje ibibazo bikomeye nkuko byagenze kuri Covide-19.
Uretse ibikorwa bye mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yyagiye agaragaza ubushobozi bukomeye mu rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bagize inama mpuzamahanga zitandukanye z'ubuzima, kandi yakunze gutumirwa mu nama ziga ku buzima rusange bw'abatuye isi. ubumenyi bwe mu bijyanye na Epidemiology (ubumenyi bwo guhangana n'ibyorezo) bwatumye afatwa nk'umuyobozi w'icyitegererezo ku mugaabane w'Afurika.
Mu bandi bantu bazwi cyane bagaragara kuri uru rutonde rwa TIME 100 Most Influential Peaple of 2025, harimo Elon Musk, Donald Trump, Mark Zuckerberg, Ed Sheeran, Serena Williams na Diego Luna. KUba izina ry'uumunyarwanda ryagaragaye iruhande rw'aya mazina akomeye, bifatwa nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda rugenda rugira ijambo mu ruhando mpuzampahanga, by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi n'ubuyobozi.
Dr.Sabin Nsanzimana yashimiwe na TIME nk'umuyobozi udasanzwe wagaragaje ubwitange, ubupfura n'ubuhanga mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage. Iki kinyamakuru cyagaragaje nk'umuyobozi wumva, ukora kandi utekereza imbere y'igihe, kivuga ko imyitwarire ye yagaragaje ko ubuyobozi bushyize imbere umuntu ari bwo bufasha igihugu gutera imbere.
iyi ntambwe ni ishema ku Rwanda n'abanyarwanda muri rusange, kuko yerekana ko impano n'ubwitange bw'abanyarwanda bushobora kugera ku rwego rw'Isi.


Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.