LOGO
Home Imyidagaduro Davido yitegura gutaramira i Kigali mu gitaramo gikommeye cya ‘5Ive Tour’
Imyidagaduro

Davido yitegura gutaramira i Kigali mu gitaramo gikommeye cya ‘5Ive Tour’

Davido yitegura gutaramira i Kigali mu gitaramo gikommeye cya ‘5Ive Tour’
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, agiye kongera gutarammira mu Rwanda mu gitaramo cyitezweho guhuza ibyamamare mu muziki n'abakunzi babo. Iki gitaramo  kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukubona 2025' mu rwego rwo kumenyekanisha ablun ye nshya yise  ‘5Ive Tour’

 

N i ku nshuro ya kane uyu muhanzi w'icyamamare agiye gutaramira i kigali, nyuma y'uko yahaherukaga mu 2023 mu iserukiramuco rya Giants of Africa Festival. Ubwa mbere yahataramiye mu 2014 mu gitaramo cyari cyahariwe isabukuru ya 20 u Rwanda rummaze rwibohoye, ndetse ahagaruka mu 2018 mu rugendo rwe rwitwaga ‘30nBillion Africa Tour’, aho yafatanyije n'abahanzi bo mu Rwanda barimo na Nyakwigendera Buravan, Riderman na Charly na Nina.

 

Igitaramo cyo mu kuboza kizaba kimwe mu bikomeye bizasoza umwaka wa 2025 mu Rwanda. Cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore, hamwe n'umufatanyabikorwa ukomeye wa SKOL Malt. Nubwo abahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Davido bataramenyekana, hitezwe impinduka ku rubyiniro.

 

Mbere y'igitaramo nyirizina, hazabaho igikorwa cyihariye cyo kumva no kumurika iyi album ‘5Ive Tour’ mu buryo bwagutse, kizabera La Noche Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025, kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa mbili z'ijoro. Iyi ‘Listening Party’ izitabirwa n'abatumiwe babifitiye ubutumire bwihariye.

 

Iyi Album ya ‘5Ive Tour’, Davido agiye kumurikira i Kigali, yasohotse  ku wa  18 Mata 2025. Igaragaramo indirimbo zifite umwihariko , aho yakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n'abandi batandukanye. Ni album ya gatatu mu rugendo rwe rw'umuziki, ikirikirana n'izindi nka Omo Baba Olowo (2012), A Good Time (2019) A Better Time (2020), na Timeless (2023).

 

Uru rugendo rw'igitaramo Davido arimo, rugamije kugeza iyi album ku bafana be hirya no hino ku isi, rwatangiye ku wa 11 Nyakanga 2025 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe bw'Amerika. Kuva ubwo, yaratamye mu mijyi itandukanye irimo New York, Chicago, Miami n'indi. Azagera mu Rwanda avuye i Atlanta azaba yakoreye igitaramo ku wa 20 Ugushyingo 2025.

 

Abakunzi ba Davido n'abanyamuziki bo mu Rwanda bategereje igitaramo cye i Kigali n'amatsiko menshi, dore ko azaba agarutse afite umuziki mushya, indirimbo zirimo n'ubuhanga buhanitse, ndetse n'amarangamutima y'ibihe bishya muri Afrobeat.

 

Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe ibyamamare mu muziki, abakunzi babo n'abafatanyabikorwa batandukanye, kikazaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyo Davido amaze kugeraho mu myaka 10 amaze mu muziki.

Davido yitegura gutaramira i Kigali mu gitaramo gikommeye cya ‘5Ive Tour’
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd