Umujyi wa kigali watangaje ko imyitegurro y'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, unahamagarira ibigo byikorera, abahanzi, n'abandi bafite ubushobozi bwo gutegura ibikorwa bitandukanya, gutanga ibisabwa hakiri karekugira ngo bazabone uruhare muri uwo muhango ukomeye utegerejwe n'abaturage n'abashyitsi batandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu 7 ukwakira 2025, umujyi wa kigali wavuuze ko ushishikariza abantu bose bafite ibikorwa, ibitekerezo , impano ndetse n'ibikorwa bashaka kugaragaza mu biriri bitandukanye byo gusoza umwaka kubigaragaza mbere yigihe. Intego ni nk'uko itangazo ribigaragaza, ni ukugira ngo imihango isoza umwaka igende neza, iteguwe neza kandi irangwe nubufatanye hagati y'ubuyobozi n'abaturage.
Biteganyijwe ko iminsi mikuuru isoza umwaka waa 2025 ari umwanya wihariye wo kugaragaza isura nziza y'umujyi wa kigali, ibyagezweho mu mwaka urangiye, ndetse no gushhimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu miterere ryawo. Ummuujyi wa kigali usaba ko abifuza kugaragaza ibikorwa byabo babimenyekanishe bitarenze tariki 15 Mutarama 2026, kugira ngo habeho igenamigambi ryimbitse n'itunganwa ry'ibikorwa.
Itangazo rivuga ko abashaka kugira uruhare muri ibyo birori bigomba gutanga ibisabwa hagati ya tariki ya 1 Ukwakira 2025 na 15 Mutarama 2026. Abo bireba barimo ibigo by'ubucuruzi, ibigo bya leta n'iby'abikorera, imirryango itegamiye kuri leta, abahanzi, n'abaturage ku giti cyaabo bafite ibiiikorwa bisshobora gufasha mu birori byo gusoza umwaka.
Abashaka gutanga ubusabe bwabo kubwandikira kuri Email info@kigalicity.gov.rw cyanngwa kuri communications@kigalicity.gov.rw Hari kandi uburyo bwo gutanga ubusabe bwo gusaba aho kwerekanira ibikorwa binyuranye, gutegura ibirori, gutunganya imitako y'umujyi wa kigali, ‘nibindi bijyanye n’imyiteguro y'iminsi mikiru.
umujyi wa kigali uvuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere ubufatanye mu gushyira hamwe ibikorwa by'abikorera n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, bigafasha guteza imber isura yawo nk'umurwwa mukuru w'Igihugu uri mu iterambere rihamye kandi rifite isuku n'umutekano.
Abashaka gutanga ibitekerezo cyangwa gukora imitako y'Umujyi bazajya babikora mu buryo bwemewe kandi bubahiriza amabwiriza y'ubuyobozi, kugira ngo hatabaho akajagari cyangwa ibikorwa byangiza isura y'umujyi.
Mu magambo yanditse mu itangazo, umujyi wa kigali watangaje ko ushishikariza buri wese kwitabira iyi gahunda, cyane cyane abafite impano n'ubushobozi bwo kongera ubwiza ku bikorwa bisazwe byo gusoza umwaka. Watangaje kandi ko ari amahirwe ku rubyiruko, abahanzi n'abacuruzi yo kwerekana ibyo bashoboye, no kugira uruhare mu birori bihuriza hamwe abantu batandukanye baturutse baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu no mu mahanga.
Umujyi wa kigali ugaragaza ko iyi gahunda ari igikorwa kizaba gitegura iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo bushya burimo ubufatanye n'itumanaho rihamye. Ni gahunda igamije no gufasha abikorera kongera ubucuruzi bwabo binyuze mu kugaragaza service batanga, ndetse no gufasha abaturage kwidagadura mu birori biteguye neza kandi bifite umutekano usesuye.
Abategura ibirori, bafite amasosiyete ategura ubukwe, iby'imyidagaduro, imitako n'amashusho, bose basabwe gukoresha iyi gahunda nk'urubuga rwo kugaragaza impano zabo. Umujyi wa kigali wasabye ko ubusabe bwo gutegura imitako cyangwa ibikorwa byo gusoza umwaka bwoherezwa ku izina “Expression of Interest: City Decoration” bikazafasha guhuza ibikorwa byose bizaba byerekeye iminsi mikuru.
ummujyi wa kigali wasoje usaba buri wese kugira uruhare mu guteza imbere isura y'umujyi, wibutsa ko iyi gahunda ari inzira yo gushyira hamwe abafatanyabikorwa bose mu gutegura umwaka mushya mu byishimo no mu mutekano.


Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.