LOGO
Home Politike Kigali: Abaturage barashidikanya ku musaruro w'uburyo bushya bwo gutwara abagenzi
Politike

Kigali: Abaturage barashidikanya ku musaruro w'uburyo bushya bwo gutwara abagenzi

Kigali: Abaturage barashidikanya ku musaruro w'uburyo bushya bwo gutwara abagenzi
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Kuri uyu wa 2 ukuboza 2025 mu mujyi wa kigali hatangijwe ku mugaragara uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gahunda iri mu maboko y'ikigo cya Leta Ecofleet Solutions Ltd. Ni igikorwa cyitezweho kuzana impinduka zikomeye mu guhangana n'ibibazo byagaragaraga mu bwikorezi rusange, nyuma y'uko inama y'Abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2025 yemeje uburyo bushya bugamije kunoza serivisi, kugabanya umuvuduko no kongera umutekano wo mu muhanda. 

 

Biteganyijwe ko bisi zashyizwe muri iyi gahunda zizajya zikurikiza ingengabihe yihariye, zigatangira gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije. Hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo gukurikirana imodoka ku gihe (real-time tracking), rizafasha mu gukusanya amakuru agaragaza ahakenewe imodoka nyinshi, bityo abagenzi bakabona imodoka ku buryo buhoraho mu mihanda yose. Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa no mu yindi mijyi mu gihe igerageza rya Kigali rizaba ryagenze neza.

 

Mu minsi ishize, Umuyobozi mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yasobanuye ko hashyizweho iki kigo cya Leta mu rwego rwo gukemura ibibazo bimaze igihe mu bwikorezi rusange, birimo kudakurikiza ingengabihe, gutinda mu muhanda no gukoresha imodoka zigenda zidafite abagenzi bahagije.

 

Yagize ati: “Ubu bwikorezi rusange bwakorwaga n'abikorera bashaka inyungu. Bibaye ngombwa ko bisi yahaguruka ituzuye, nyirayo ntabwo yabyemeraga kuko aba yabaga agambiriye kwishyura inguzanyo. Ecofleet izafasha mu kunoza serivisi, kukoariikigo cya Leta gifite inshingano zo gutanga serivisi nziza kurusha inyungu z'ubucuruzi.”

 

Yakomeje ashimangira ko kugabanya imodoka ntoya na moto bidasobanutse neza ari ngo hagamijwe kugabanya umuvundo ukomeje kwiyongera mu mihanda ya Kigali.

 

Iyi gahunda yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe babajije uburyo imihanda mito ya Kigali ishobora kwakira uburyo bushya bushobora guhabwa umwanya wihariye. Umwe yagize ati: “Dufite imihanda mito, kandi mike,. Iyo ushyize uruhande rumwe rwa Bus lane, izindi modoka zizagenda he?”

 

Abandi bagaragaje ko ari ingenzi ko hatangwa serivisi ihamye, ntihabeho gutinda kwa bisi mu masaha adakunze gukoreshwa cyane. Hari undi wagize ati: “Guhera saa 10:00-12:00 na 14:00-17:00 bisi zirabura. Nibaza bisi nini n'into zitwara bake zizafasha kwihutisha ingendo.”

 

Hari n'abagaragaje ko gahunda nshya yatangiye n'imodoka zimwe ariko bigaragara ko zitwara abagenzi ariko zigatinda kumuzigo yabo. Basaba ko hatekerezwa uburyo imodoka zitwara abagenzi n'ibyabo icyarimwe.

 

uwatanze iki gitekerezo kuri X witwa Sir Uracyaryamye we yasabye ko hakorwa uburyo bwo gukatisha itike hakoreshejwe ikoranabuhanga, umuntu ukererewe akihombera. Yagize ati: “Ni tekinoloji yoroheje kandi yabasha gufassha benshi.”

 

Hari n'abandi basaba ko ibiciro by'urugendo byagabanywa kugira ngo bissi zibone abazigendamo kurushaho. Yagize ati: “Imihiin mishya itera amabavu, ariko na none batugabanyirije ibiciro.”

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Amb, Uwihannganye Jeah De Dieu, Aherutse kuvuga ko itegeko ari uko abagenzi batazajya batinda aho bafatira bisi, haba muri gare cyanga kubyapa bazifatiraho. Yagize ati: “Itegeko nirimara kunozwa, ubu buryo buzafassha abantu benshi gusiga imodoka zabo mu rugo, bagatega bisi zitambuka neza kandi kugihe.”

 

Igerageza ryatangiye kuri uyu wa abiri,  tariki 2 Ukuboza 2025 rizatanga ishusho y'aho gahunda nshya iganisha, niba zifasha kugabanya umuvundo, kongera serivisi nziza no guteza imbere ubwikorezi burambye. Abaturage benshii bifuza ko hakemurwa ibibazo bimaze imyaka myinshi birimo gutinda, kubura bisi mu masaha runaka no kutubahiriza igihe. 

Kigali: Abaturage barashidikanya ku musaruro w'uburyo bushya bwo gutwara abagenzi
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd