Kuva tariki ya 11 Ukwakira 2025, Colonel Michael Randrianirana, umusirikare utazwi cyane muri politiki ya Madagascar, yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko ahagaritse gushyigiikira ubutegetsi bwa Andry Rajoelina, ahitamo kujya ku ruhande rw'abaturage bari bamaze iminsi mu myigaragambyo.
Uyu musirikare w'imyaka 51 yatangaje ko we n'abasirikare ayoboye batazongera kwifashishwa nu guhohotera abaturage, ahubwo ko biyemeje kubarengera. Yagize ati: “Twahindutse ingaruzwamuheto. Twemeye kubaha no gushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n'amategeko, aho kurinda abaturage”.
Col Randrianirina yavuze ko urwo rugomo rwagaragaye cyane kuva ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo imyigaragambyo y'abanyeshuri n'urubyiruko yatangiraga, basaba Rajoelins gukemura ibibazo birimo kubura amzi meza, amashanyarazi, Serivise z'ubuzima no guca ruswa.
ku wa 14 Ukwakira 2025, ibintu byahinduye isura nyuma y'aho Rajoelina ahunze igihugu atwawe mu ndege y'ingabo z'Abafaransa. Bukeye bwaho, Col Randrianirina n'abandi basirikare bamushyigikiye berekanye ko bakuyeho ubutegetsi, bifashishije igikorwa cya gisirikare cyabereye ku biro by'Umukuru w'igihugu.
Urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga rwahise rutangaza ko Col Randrianirana ari we ugiye kuyobora igihugu, nk'Umuyobozi w'inama y'umutekano igamije kuziba icyuho cy'ubutegetsi. Ibi byakurikiwe no kwemera kwe ko Gen Demostene Pikulas aguma ku mwanya w'umugaba mukuru w'ingabo za Madagascar.
Col. Randrianirina ibikorwa bye byashyigikiwe n'abasirikare benshi ndetse n'abaturage benshi bari bamaze igihe batishimiye ubuyobozi bwa Rajoelina. Ndetse hari ababona col Randrianirina nk'uzashobora kuzahur icyizere cy'abaturage mu nzego za gisirikare.
Icyakora, biracyategerejwe kubera uko politiki ya Madagascar izaba imeze mu minsi iri imbere, cyane ko amwe mu mahanga atarashyira ahagaragara aho ahagaze kuri izi mpinduka.


Ibitekerezo byatanzwe
Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.