LOGO
Home Politike umurage wa Odinnga muri east africa
Politike

umurage wa Odinnga muri east africa

umurage wa Odinnga muri east africa
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad
Article Ad

Mu muhango w'icyubahiro wo kwibuka Nyakkubahwa Hon, Odinga umwe mu bayobozi bazahoraho mu mateka y'akarere, hatangiwe ubutumwa bw'ingenzi bwo gukomeza umurage we. Uwo muhango wagaragayemo amagambo yuje icyerekezo n'umuturage:

 

“Mu kwibuka Odinga, narahiriye gukomeza ibikorwa yakundaga kurusha ibindi: guteza imbere umuco wa demokarasi, gushhimangira umutekano w'ibiribwa, guteza imbere kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi no kuwutunganya mu nganda, kwagura uburyo bwo kubona ingufu z'amashhanyarazi no guteza imbere ibikorwa remezo”

 

Aya magambo yagaragaje icyerekezo cy'umuyobozi wiyemeje kudasiga bya Odinga mu mateka, ahubwo akabihindura imbarutso y'iterambere rirambye.

 

Hon. Odnga yari azwi nk'umuntu wizeraga ko demokarasi nyayo ari ugutega amatwi umuturage. Uyu yashishikarizaga abayobozi kuba abagaragu b'abaturage , aho kuba abategetsi ku baturage. Icyo gitekerezo cyamuhhesheje icyubahiro, kandi cyatumye  benshi bamwubaha nk'umuntu waharaniye amahoro, uburinganire n'ubutabera kuri bose.

 

kwibuka Odinga rero ni ukugarukira ku ndangagaciro ze -- gusigasira umuco wo gutaanga ijambo, kwubaka ibihugu bishingiye ku mucyo, no kurwanya ruswa n'akarengane.

 

Mu bindi Odinga yashyiraga imbere, umutekano w'ibiribwa wari ku isonga. Yari azi ko igihugu kidashhobora gutera imbere mu gihe abaturage bacyo babura ibyo kurya bihagije. Ni yo mpamvu yashyiragaho gahunda ziteza imbere ubuhinzi bw'umwuga, zishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga.

 

Uyu murage ni wo ukomeje gusigasirwa  n'abamwibuka, bashimangira gahunda yo kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi. Ibi bifasha abaturage kubona inyungu nyinshi kandi bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa.

 

Odinga yizeraga ko inganda n'ingufu z'amashanyarazi ari moteri y'iterambere. Yashimangiye ko kugira amashanyarazi ahagije ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi, ubuhinzi n'inganda. 

 

Uwo murongo ukomeje ukomeje gukwirakwizwa n'abamwibuka, bashyira imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi bayageza no mu bice by'ibyaro, kugira ngo buri muturage abone amahirwe yo gukora no gutera imbere.

 

konger imbaraga mu nganda zitunganya umusaruro w'abaturage bizatuma haza akazi ku rubyiruko, kongera umusaruro, no gukuraho icyuho hagati y'ubuhinzi n'isoko mpuzamahanga.

Hon. Odinga yasize umurage w'ukuri n'ubwitange. yari umuyobozi utararanzwe n'inzara y'ubutegetsi, ahubwo yibandaga ku mibereho myiza y'abaturage. Kwibuka nk'uku isi ugutekereza ku byahise gusa, ahubwo ni ugutekereza ku b'ejo hazaza, haturuka ku ndangagaciro yasize; gukunda igihugu, gukorera abaturage no guharanira ubumwe.

Umwe mu bayobozi bayobozi bitabiriye uwo muhango yasozaga agira ati:  “Kwibuka Odinga ni ukwiyemeza kuba nk'uko yabaye__umuntu uharanira icyiza cy'abandi, utinya akarengane, kandi ushaka ko igihugu cye gitera imbere mu mucyo n'ubutabera”

 

Mu gihe isi ihinduka buri munsi, umurage wa Odinga uracyari urumuri rutuyobora. Ni isomo ryo  kutababwira gukora ibyiza no gushyira inyungu rusange kurusha inyungu z'umuntu ku giti cye.

umurage wa Odinnga muri east africa
umurage wa Odinnga muri east africa
umurage wa Odinnga muri east africa
umurage wa Odinnga muri east africa
Sangiza abandi:

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo byatanzwe

Nta bitekerezo byatanzwe kugeza ubu.

AdAd
AdAd